Gasabo-Jabana: Urwego rwa DASSO rwubakiye umuturage wari warasenyewe n'ibiza

Abayobozi batandukanye bafatanyije n'urwego rwa DASSO bubakiye umuturage wasenyewe n'ibiza wo mu mudugudu wa Murehe, Akagari ka Akamatamu mu murenge wa Jabana.

Jan 19, 2023 - 13:29
Jan 19, 2023 - 14:51
 0
Gasabo-Jabana: Urwego rwa DASSO rwubakiye umuturage wari warasenyewe n'ibiza

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama 2022, Nibwo abayobozi batandukanye bafatanyije n'urwego rwa DASSO bubakiye umuturage wasenyewe n'ibiza wo mu mudugudu wa Murehe, Akagari ka Akamatamu mu murenge wa Jabana.

Uyu muturage wubakiwe iyi nzu, MUKANYANDWI Judith arashimira cyane abayobozi batandukanye barimo urwego rwa DASSO rwunganira mu mutekano rukorera mu murenge wa Jabana ndetse akanatangaza ko agomba kujya agira uruhare mu iterambere ry'igihugu bitewe nuko ibyo yakorewe hari icyo byamwigishije birimo urukundo n'umutima wa kimuntu.

Yagize ati"  Ndashimira cyane abayobozi batandukanye bakorera mu murenge wacu wa Jabana ndetse no mu nzego zibanze byu mwihariko urwego rwa DASSO n'abaturage bahatuye mwanyeretse urukundo".

Akomeza ati" Iki gikorwa cyanyeretse ko hari abantu bagifite umutima, ikindi nuko nanjye ngiye gukomeza mu ntego zanjye nihaye zo kubaka no guteza imbere igihugu cyanjye mpereye ku muturage''

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa JABANA, Shema Jonas aganira n'itangazamakuru yavuze ko bari bahangayikishwije n'uyu muturage wasenyewe n'ibiza bigatuma bafata iya mbere bakamwubakira  bafatanyije n'urwego rwa DASSO rwakoze iki gikorwa.

Ati" Twari duhangayitse cyane kuva amakuru yamenyekana ko yasenyewe n'ibiza".

Akomeza ati" Dufatanyije n'urwego rwa DASSO rwagize iki gitekerezo cyo kumwubakira twashatse umunsi wo kumwubakira, ndetse tunakusanya ibikoresho byo kwifashisha. Mu byukuri ndashimira cyane uru rwego kandi nsaba n'abandi ngo barebereho".

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366