FRVB: Nyuma yo guhesha REG VC igikombe yahise abishongoraho, Uko shampiyona yagenze

Iyi Shampiyona yasojwe, yitabiriwe n’amakipe umunani mu bagabo arimo REG VC, Gisagara VC, APR VC, Forefront VC, IPRC Ngoma VC, Kirehe VC, IPRC Musanze VC na KVC.REG yo yari iri imbere ku ikipe ya Gisagara kuko yari ifite amanota 50 mu gihe Gisagara yari iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 49. Iyi shampiyona irangiye ikipe ya REG na Gisagara zinganya amanota ariko igikombe gihabwa REG kuko ariyo yegukanye uduce twinshi ugereranyije na Gisagara.

Jan 23, 2023 - 09:48
Jan 23, 2023 - 11:33
 0
FRVB: Nyuma yo guhesha REG VC igikombe yahise abishongoraho, Uko shampiyona yagenze

Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2022, Nibwo amakipe atandukanye yitwaye neza muri shampiyona y’u Rwanda mu mukino wa VolleyBall 2022-2023 yahabwaga ibihembo birimo kwambikwa imidari ku bakinnyi, abatoza, abayobozi ndetse n’amafaranga bitewe n’uburyo bitwaye.

Iyi Shampiyona yasojwe, yitabiriwe n’amakipe umunani mu bagabo arimo REG VC, Gisagara VC, APR VC, Forefront VC, IPRC Ngoma VC, Kirehe VC, IPRC Musanze VC na KVC.

Mu bagore hitabiriye amakipe arindwi arimo APR WVC yatwaye igikombe, Forefron WVC yegukanye umwanya wa kabiri, RRA WVC yabaye iya gatatu, IPRC Huye WVC, IPRC Kigali WVC, St. Bernadette WVC.

Muri iyi shampiyona mu bagabo n’abagore hakinwe uduce 8 twabereye i Gisagara, Kirehe, Ruhango, Ngoma, na Kigali.

Mu bagabo agace ka nyuma kagiye gutangira byose bigishoboka ku ikipe ya REG na Gisagara kubera ko zari zifite amahirwe yo kwegukana iyi shampiyona.

Gusa ariko REG yo yari iri imbere ku ikipe ya Gisagara kuko yari ifite amanota 50 mu gihe Gisagara yari iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 49.

Iyi shampiyona irangiye ikipe ya REG na Gisagara zinganya amanota ariko igikombe gihabwa REG kuko ariyo yegukanye uduce twinshi ugereranyije na Gisagara.

Mu bagore, amakipe yitabiriye Shampiyona yahawe ibihembo, nubwo menshi muri yo atarabaye aya mbere atigeze agaragara muri uyu muhango.

APR WVC yegukanye igikombe ku gace ka karindwi mu bagore, yahawe miliyoni 2 Frw, Forefront yabaye iya kabiri ihabwa miliyoni 1,5 Frw mu gihe RRA WVC yahawe miliyoni 1 Frw.

No kuri basaza babo bahabwaga ibihembo uhereye kuri REG yahise ihabwa igikombe cyayo giherekejwe na miliyoni 2 Frw, Gisagara VC yatakaje igikombe ku gace ka nyuma na yo ihabwa imwe n’igice, inahabwa igihembo cyo kwitwara neza mu mikino Nyafurika yabaye mu 2022, naho APR VC yabaye iya gatatu ihabwa imwe.

Byari amarira y’ibyishimo( Amasonza) ku bakinnyi b’ikipe ya REG VC ubwo bateruraga igikombe na Cheque ya Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda( 2000,000 Frw)

Mu kiganiro n'itangazamakuru, umutoza Kwizera Pierre “Marshall” abazwa niba atagiye ku gitutu cyo kwegukana ibikombe byo mu Rwanda ndetse no kwitwara neza mu ruhando mpuzamahanga yatangaje ko nta gihari kuko icyamufashije kwitwara neza byatewe no gushyira hamwe kw'abakinnyi, abatoza n'ubuyobozi bw'ikipe.

Marshall kandi yanatangaje ko ibisigaye ari byo byinshi byo kwitegura kuko iki gikombe ari nk'agatonyanga mu nyanja ku bindi bisigaye mu gihe akiri umutoza wa REG ndetse n'ahandi hose azaba ari azarangwa no gutwara ibikombe.

Yagize ati " Ni agatonyanga mu nyanja, ibikombe biri hano byose ni ibyanjye, abakinnyi bvanjye barahatana kandi bikarangira bageze ku byo biyemeje".

Akomeza ati " Nta gitutu ku babyibaza, abo duhanganye bo bararye bari menge kubera ko nyiri bikombe naje, natangiye kubakora mu jisho, no ku rwego mpuzamahanga tuzagera kure, twanatwarayo ibikombe n'imidari. Batekereze rero imyanya yindi ariko uwambere wo ni uwa REG".

Uyu mutoza kandi yafashe umwanya wo gushimira ubuyobozi bwamubaye hafi ndetse n'abakinnyi bamufashije kwegukana iki gikombe babifashijwemo no gushyira hamwe.

Ati " Ndashimira cyane ubuyobozi bw'ikipe ya REG, Abakinnyi n'abakunzi bayo twatangiranye uru rugendo kugeza ku iherezo".

No ku mukeba bari bahanganye muri shampiyona batangaje ko nta rirarenga kuko biteguye neza mu mwaka w'imikino utaha ahubwo byabaye nko gukora mu jisho ry'intare.

Nyirimana Fidele, umutoza mukuru w'ikipe ya Gisagara VC yatangaje ko Gisagara VC atariyo kipe yonyine ikomeye ibura igikombe ku isegonda rya nyuma ndetse ko gutakaza igikombe bitabakura mu mu murongo barimo ahubwo byabateye imbaraga zo kuzagaruka basya batanzitse.

Yagize ati " Gutakaza igikombe ku ikipe ikomeye ku ruhando mpuzamahanga ni ibintu bibaho, i Barcelone, Real Madrid no kwa Bayern wabisangayo".

Akomeza ati " Gutakaza nti byadukura mu murongo mwiza twihaye kandi intego yacu ni ukwesa imihigo nubwo habayeho gutsikira, Ni ugutwara ibikombe, Ni ukugera kure hashoboka ndetse no kuzamura urwego ku ikipe ya Gisagara ndetse na shampiyona y'u Rwanda. Ndashimira cyane ubuyobozi, abakinnyi n'abakunzi bacu, Ikipe yatwaye igikombe, amakipe mashya n'ayakinnye ndetse n'Ishyirahamwe ryateguye neza".

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366