East Africa: Dore ibihugu bifite abakobwa beza

Thefacts.rw yabateguriye urutonde rw' ibihugu bifite abakobwa beza kurusha ibindi biherereye muri Afrika y'Iburasirazuba.

Feb 27, 2023 - 16:02
Feb 27, 2023 - 16:03
 0
East Africa: Dore ibihugu bifite abakobwa beza


Afrika y'Iburasirazuba ni kimwe mu bice by' Umugabane w' Afrika. Muri ako gace kandi ni ko dusangamo u Rwanda n' ibindi bihugu birimo Tanzania, Kenya, Uburundi na Uganda. Aka gace gafite amateka maremare dore ko hari ibimenyetso bigaragaza ko hatuwe n'igisekuruza cya mbere cy' abatuye Isi. Gatuwe n' abantu b' ingeri zose. Ni hamwe mu hantu haba abakobwa bafite ikimero gikurura abatari bake hirya no hino ku Isi. Buri gihugu gifite abakobwa beza ariko no mu Mena habamo Imanzi. Thefacts.rw yabateguriye urutonde rw'ibyo bihugu uko birutana mu kugira abakobwa beza.


1. Ethiopia
Iki ni igihugu gifite abakobwa barebare bafite imsaya miremire dore ko badakunda no kubyibuha. Iyo miterere yabo ikurura benshi. Ibyo byakuye umuhanzi nyarwanda Meddy i Kigali bimugeza i Addis Ababa ashyingiranwa na Mimi wo muri icyo gihugu.


2. Rwanda
Urw' Imisozi igihumbi rurihariye mu kugira imiterere myiza ihingwaho ikanororerwaho amatungo atandukanye arimo n' inka, abakobwa baho babigiriramo inyungu bakanywa amata, ubwiza bugakomeza gutemba itoto. Amarushanwa y' ubwiza akunda gutegurirwamo arimo na Miss Rwanda agaragaza ubwiza bw'abo bakobwa.


3. Tanzania
Igihugu cya Tanzania ni kimwe mu bihugu bifite abakobwa bagira imiterere iraza abagabo rwa ntambi. Umuraperi w' Umunyamerika Rick Ross na we yateyeyo akajisho akururwa n'ubwiza bw' umukobwa wa ho witwa Hamisa Mobeto.

Ubwiza bw' umuntu bugenwa n'ijisho ry'umurebye. Buri muntu agira ibyo agenderaho yita umuntu cyangwa ikintu ko ari cyiza. 

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.