Dore agatubutse Jay Z yibitseho

Umuraperi Jay Z ari ku rutonde rw'abaherwe ku Isi. Arugezeho nyuma yo kugurisha 50% by' ikirango cy'ikinyobwa cye.

Mar 25, 2023 - 10:14
 0
Dore agatubutse Jay Z yibitseho

Igitangazamakuru gikunda kwandika ku nkuru zijyanye n'ubushabitsi, Forbes rwatangaje ko umuraperi w' ikirangirire, Shawn Corey Carter uzwi nka Jay Z amaze kwibikaho agera kuri miliyari 2.5 z' amadolari y' Abanyamerika. Kimwe mu byatumye umutungo we utumbagira nuko yagurishije ikirango cy' ikinyobwa.

Kuri uyu wa Gatanu, 24 Werurwe igitangazamakuru cya Forbes cyahishuye ko umuraperi Jay Z yamaze kwibikaho agera kuri miliyari 2.5 z'amadolari y' Abanyamerika. Yahise aza ku mwanya wa 1,203 ku rutonde rw' aherwe ku Isi.

Mu kwezi kwa Gashyantare, yagurishije 50% by' imigabane y'ikiganiro cy' ikinyobwa cye cya D'USSÉ cognac, cyikaba cyaraguzwe na kompanyi gikomokaho ya Bacardi, agera kuri miliyoni 750 z' Amadolari y'Abanyamerika. N' ubundi akaba akiyifiteho ububasha.

Jay Z wibitseho Grammys zigera kuri 24, aherutse gushimagizwa na Billboard nk' umuraperi mwiza w' ibihe byose. Ni ibintu bitakiriwe neza n' abandi baraperi bagenzi be barimo na Lil Wayne. Bavuga ko uwo mwanya ari uw'ikirenga ukwiye kuganirwaho cyane atari uwo kubyuka ngo uhite uhitamo Jay Z.

Nkuko bigaragazwa na Forbes, Jay Z ari mu bakire batuye uyu mubumbe. Bose bayobowe n' Umuyobozi mukuru w' Inzu y' Imideli ya Louis Vuitton ( LVMH Moët Hennessy Louis Vuitton), Bwana Bernard Arnault akaba yibitseho agera kuri miliyari 216.1 z' Amadolari y'Abanyamerika . Ni umwanya ariho nyuma yo guhigika abarimo Nyiri Twitter, Elon Musk.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.