Doja Cat akomeje kwishushanyaho ibidasanzwe

Umuraperikazi Doja Cat, ahindura imiterere ye uko bwije nuko bukeye akanishushanyishaho ibidasanzwe.

Mar 25, 2023 - 08:41
Mar 25, 2023 - 08:47
 0
Doja Cat akomeje kwishushanyaho ibidasanzwe

Umuraperikazi, Doja Cat ntasiba mu bitangazamakuru agaragaza ihindagurika ry' imiterere ye. Mu imurikamideli ryabereye mu Bufaransa (Paris Fashion Week) mu ntangiriro za Werurwe, yahakoreye udushya aho yahinduraga uko yagaragaraga umunsi ku wundi. Ubu ngubu akaba yamenyesheje abakunzi be icyamushushanyijweho (Tattoo).

Doja Cat witegura gushyira hanze alubumu ye nshya, yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, icyamushushanyijweho ku kaboko gifite ishusho y'igihanga cy'impala. Agaragaza ko yashyizeho n'inzara ndende. Ahishura ko yabikorewe n' umuhanga mu gushushanya ku mubiri, Brian Woo uzwi nka Dr Woo.

Ibi abikoze nyuma yo kugaragara mu Imurikamideli ryabereye mu Bufaransa (Paris Fashion Week), ahindagura imiterere y'umusatsi we, agashyirishaho ingohe nshya, anishushanyishaho ibendera ry'Ubufaransa; bakoze akarongo kava ku munwa wo hasi kagera ku kanwanwa kagizwe n'ibendera ry' Ubufaransa.

Uyu Doja wigeze gutwara Grammy, aherutse guhishura ko agiye gushyira hanze alubumu ye nshya yise " Hellmouth" mu kinyarwanda bisobanuye " Urwinjiriro rw' Ikuzimu."

Icyo ni cyo yishushanyishijeho (Photo; Instagram)

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.