Bizimana Djihadi na nyirarume Haruna Niyonzima bakomeje kubihirwa n’ibihe

Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda ukina hagati mu kibuga mu kipe y’igihugu Amavubi na Waasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi, Bizimana Djihad ari mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda ariko bakomeje gukomererwa n’ibihe barimo.

Feb 22, 2021 - 10:46
 0
Bizimana Djihadi na nyirarume Haruna Niyonzima bakomeje kubihirwa n’ibihe

Kugeza magingo aya, hari bamwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze y’u Rwanda nk’ababigize umwuga ariko bamwe bikomeje kuba bibi kuko hari abadaheruka kugeragara mu kibuga.

The facts yagerageje gucisha amaso muri abo bakinnyi bakomeje gukomererwa n’ibihe barimo, isanga uyoboye abandi ari Bizimana Djihadi ukina muri Waasland Beveren yo mu Bubiligi, ariko asa n’uwibagiwe kuza muri 18 bakoreshwa ku mukino.

Gusa n’ubwo hari abatari mu bihe byiza, hari n’abandi bari gukoreshwa mu makipe yabo kandi bakabanzamo mu bakinnyi 11.

Abo ni:

1. Bizimana Djihadi – Waasland Beveren:

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, akomeje kugorwa cyane n’ibihe arimo kuko ibihe byiza by’umukinnyi ni ukuba akoreshwa n’ikipe ye mu marushanwa atandukanye kandi kuri uyu si ko bimeze.

Djihadi ntabwo aheruka kugaragara mu bakinnyi 18 baba bari bukoreshwe ku mukino runaka, ibi bihe arimo ni ibihe bibaho ku bakina umupira w’amaguru ariko ntabwo kubisohokamo byorohera buri wese.

Ibi kandi, binatuma ikipe y’igihugu Amavubi ibihomberamo kuko urwego rw’umukinnyi udakoreshwa mu kipe ye, rusubira inyuma bigatuma byinshi yahaga Amavubi bigabanuka.

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, amaze imikino irenga makumyabiri (20) atagaragara mu bakinnyi bitabazwa ku mikino itandukanye ikipe ye yakinnye mu bihe bitandukanye.

2. Niyonzima Haruna – Yanga Africans:

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi ndetse na kapiteni wungirije mu kipe ye ya Yanga Africans, nawe amaze iminsi atagaragara mu bakinnyi ikipe ye yagiye yitabaza mu mikino ya shampiyona iheruka.

Haruna aheruka kugaragara mu bakinnyi 11 babanzamao, tariki ya 06 Gashyantare 2021 ubwo bakinaga na African Sports Club, nyuma y’aha ikipe ye yakinnye indi mikino itatu atarimo.

Imikino itatu Yanga yakinnye idafite Haruna, ni uwo bakinnye na Mtibwa Sugar, uwo bakinnye na Kagera Sugar FC n’uwo bakinnye na Mbeya City FC.
Gusa uyu mugabo, ni umwe mu bakinnyi bafite uburambe muri shampiyona ya Tanzania, cyane ko ayimazemo igihe.

3. Niyonzima Ally – Azam FC:

Uyu musore ukina hagati mu kibuga, nawe aheruka mu bakinnyi 11 mu minsi ine ishize ubwo bakinaga na Mbeya City FC ariko imikino yaherukaga ntabwo yagiye yifashishwa.

Imwe mu mikino Ally atifashijwe muri Azam FC, harimo uwo bakinnye na Coastal Union FC, uwo bakinnye na TP Mazembe wa gicuti bakinnye tariki ya 02 Gashyantare 2021.

Gusa uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga, si kenshi ikipe ye ikina atari muri 11 babanzamo, ariko sin a kenshi wasanga yakoreshejwe muri 11 mu mikino ikurikirana.

4. Nirisarike Salom – Urartu FC (Armenia):

Uyu myugariro ukina mu bwugarizi bwo hagati mu kipe ye nshya ya Urartu FC, n’ubwo yakinaga umukino we wa mbere mu kipe ye nshya, ariko ntabwo yahiriwe kuko batsinzwe 2-0 na Ararat FC ku cyumweru (Ejo hashize).

Salomon n’ikipe ye Urartu FC, bafite amanota 15 bakaba bari ku mwanya wa 6 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Armenia.

5. Rwatubyaye Abdoul – FC Shkupi (Macedonia):

Uyu myugariro wo hagati mu kipe ye nshya ya FC Shkupi yo mu cyiciro cya mbere muri Macedonia, nawe ntabwo yari mu bakinnyi 18 ikipe yifashishije ubwo batsindaga 1-0 ikipe ya Borec bari banasuye bihita bituma ifata umwanya wa kabiri n’amanota 36, bakarushwa atandatu na Shkendija ifite amanota 42 ikaba iri ku mwanya wa mbere.

6. Mukunzi Yannick - Sandvikens IF (Suede):

Uyu mukinnyi ukina hagati mu kibuga mu kipe ya Sandvikens IF yo mu cyiciro cya gatatu mu gihugu cya Suede, ntabwo byari byiza ku kipe ye kuko ku cyumweru (Ejo hashize) kuko n’ubwo batakinaga umukino wa shampiyona, batsindiwe ku mu mukino w’igikombe cy’igihugu n’ikipe ya IFK Göteborg, gusa Yannick yakinnye iminota 90 yose y’umukino.

7. Kagere Meddie – Simba SC (Tanzania):

Uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, we n’ikipe ye bategerejwe n’urugamba rukomeye mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League ubwo bagomba kuzakina na Al Ahly yo mu Misiri.

8. Nizeyimana Mirafa – Zanaco FC (Zambia):

Uyu musore uheruka gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu kipe ye nshya, ntabwo yigeze yitabazwa mu mukino ikipe yakinnye na Indeni FC tariki ya 20 Gashyantare 2021.

Gusa ni umukinnyi bahamya ko azabafasha, nkuko Ubuyobozi bw’iyi kipe buheruka kubitangaza ubwo yari amaze gusinya amasezerano muri iyi kipe yubashywe mu gihugu cya Zambia.

Salom yari mu bakinnyi 11 babanjemo muri Urartu FC

Haruna Niyonzima amaze imikino itatu ataza muri 18 bifashishwa

Ally Niyonzima muri Azam FC arasabwa kongera imbaraga cyangwa agatakaza umwanya

Bizimana Djihadi ntabwo amerewe neza muri Beveren

Kamukama Fred Self Employed Professional Videographer Chief Operating Officer at Thefacts.rw