Bidasubirwaho 15% by’ubutaka bwa Ukraine bwometswe kuri Russia, dore ikigiye gukurikiraho

Mu matora yari amaze iminsi mu duce Uburusiya bwigaruriye mu ntambara na Ukraine, utwo duce twatoye twiyomora kuri Ukraine.

Sep 28, 2022 - 21:32
Oct 25, 2022 - 11:07
 4
Bidasubirwaho 15% by’ubutaka bwa Ukraine bwometswe kuri Russia, dore ikigiye gukurikiraho

Mu bitero bidasanzwe bya gisirikare Uburusiya bwatangije kuri Ukraine ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, uduce igisirikare cy’Uburusiya kigaruriye guhera kuri tariki ya 23-27 Nzeri 2022 , abaturage bakoze amatora ya kamarampaka yemeze niba baguma ku butegetsi bwa Kyiv cyangwa bajya kubutegetsi bwa Moscow.

Uduce twatoye twiyomora kuri Ukraine ni tune two mu Burasirazuba bwa Ukraine mu gace ka Donbas, utwo duce twakoze kamarampaka ni Kherson aho abaturage bemeje kwiyunga n’Uburusiya bangana na 87.05% mu baturage 497,051 batoye. 

Akandi gace kabayemo kamarampaka ni Zaporozhye aho abaturage batoye ku kigero cya 93.11% mu baturage 430,268 bitabiriye amatora. Muri  Repuburika za Rubanda za Donesky na Luhansky naho batoye kwiyunga ku burusiya ku kigero cyo hejuru cyane. 

Muri Repuburika ya rubanda ya Donesky, abaturage batoye ku kigero cya 99.23%, naho muri Repuburika ya rubanda ya Luhansky batoye kuri 98.42%. Tubibutse ko izi repuburika za rubanda zari zaratangaje ubwigenge, byatumye Uburusiya bwinjira mu ntambara baje kubarengera mu gihe Leta ya Ukraine yari kubarasaho. 

Nyuma yuko amatora abaye dore ibigiye gukurikiraho:

Abayobozi b'utu duce bagiye gushyikiriza ubusabe bwabo binyuze mu mategeko Leta y’Uburusiya basaba ko utu duce twaba uduce tw’Uburusiya. Nibamara gushyikiriza  ubusabe bwabo Leta y’Uburusiya, dore uko mu Burusiya bizagenda;

Uburyo bwa mbere:Uburyo bwa Diporomasi,

1.Igice gishaka kuba icy’Uburusiya cyandikira Leta y’Uburusiya noneho Perezida w’Uburusiya agashyikiriza ubusabe intekonshingamategeko

Uburyo bwa kabiri; Uburyo bw’amategeko,

2.Hakorwa amasezerano mpuzamahanga,hakemezwa uburyo icyo gice kizabaho mu Burusiya ni ukuvuga izina ry'icyo gice, ubwenegihugu bw'abo baturage n’ibindi

3.Urukiko rw’Uburusiya rushinzwe itegekonshinga rusuzuma niba ayo masezerano yemewe n’amategeko kandi niba bitanyuranyije ni iby’urukiko rw’ikirenga.

4.Kugeza ubusabe mu ntekonshingamategeko umutwe w’Abadepite kugira ngo byemezwe.

5.kugeza ubusabe ku ntekonshingamategeko umutwe wa Sena.

6.Gushyikiriza ubusabe inama nkuru y’Igihugu.

Iyo inama nkuru y’Igihugu yemeje utwo duce, ako kanya tuba tubaye uduce tw’Uburusiya. Uku ninako byagenze mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2014 ubwo agace ka Crimea komekwaga ku burusiya. 

Izi nzira zose nizimara kwemezwa  bizaba bisobanuye ko ubwo Ukraine niramuka ihateye igitero byafatwa nkaho bateye igisasu Moscow, ako kanya Uburusiya buzasubizanya ubushobozi bwose bafite nkuko Vladimir Putin ya bitangaje. 

Ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi bikomeje gutera hejuru ko bitemera aya matora. Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy nawe yavuze ko ayo matora ntacyo azahindura kumigendekere y’intambara kuko bazahagarika intambara bafashe uduce twose Uburusiya bwafashe harimo na Crimea.