America ntikigereranya n'Ubushinwa mu gukora ubushakashatsi bukomeye mu bya siyansi

Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (NISTP), cyatangaje ko u Bushinwa buri hejuru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu gukora ubushakashatsi bwimbitse muri siyansi ku mwaka

Aug 12, 2022 - 20:03
Aug 12, 2022 - 20:02
 0
America ntikigereranya n'Ubushinwa mu gukora ubushakashatsi bukomeye mu bya siyansi

Imibare y’iki kigo ishingiye ku mpuzandengo y’ubushakashatsi bwatangajwe hagati ya 2018 na 2020 bukaba bwifashishwa mu kwigisha. Igaragaza ko u Bushinwa bwatangaje inyandiko zingana na 27.2% by’izatangajwe ku Isi yose.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje 24.9% mu gihe u Bwongereza bwatangaje izigera kuri 5.5%.

Ku mwaka, u Bushinwa bwatangaje inyandiko za siyansi 407,181 mu gihe Amerika yatangaje 293,432.

U Bushinwa bwatangaje inyandiko nyinshi mu bijyanye na Siyansi, Ubutabire, Engineering n’Imibare, mu gihe Amerika yasohoye inyandiko zibanda ku buvuzi, ubugenge na siyansi y’ibanze.

Iyi raporo itangajwe mu gihe Perezida Joe Biden, aherutse gusinya iteka rya miliyari 200 z’amadolari zo gutera inkunga ubushakashatsi mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu myaka 10. Ni gahunda igamije guca ku Bushinwa muri uru rwego.

Shiniki Kuroki wo mu Kigo cy’u Buyapani gishinzwe Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, yatangaje ko u Bushinwa ari kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi mu gukora ubushakashatsi bwiza kandi bwinshi mu bijyanye na siyansi.

Shiniki yavuze ko kugira ngo uyobore Isi muri uru rwego, bisaba gukomeza gukora ubushakashatsi bwemerwa ku rwego mpuzamahanga.