Amayobera k'urukundo rw'umunyarwandakazi wirukanishije umudepite w'umwongereza

Aba bombi bahuye muri Werurwe 2022 bahurira i Kigali muri Casa Keza, akaba ari Restaurent y’abanya-Espagne, nyuma bakomeje kugenda bahura kugeza bisanze bakundanye.

Jan 17, 2023 - 11:20
Jan 17, 2023 - 11:23
 0
Amayobera k'urukundo rw'umunyarwandakazi wirukanishije umudepite w'umwongereza

Simon Danczuk wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bwongereza wirukanywe kubera ubutumwa bw’urukozasoni yoherereje umwana w’umukobwa, aritegura kurushinga n’umunyarwandakazi Uwimana Claudine w’imyaka 28.

Uyu mugabo w’imyaka 56 yageze mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2010 na 2017 ariko aza kwirukanwa nyuma y’uko hagaragaye ubutumwa bw’urukozasoni yandikiraga umwana w’umukobwa w’imyaka 17, si ibyo gusa kuko byanavugwaga ko banaryamanye, byanatumye atandukana n’umugore we.

Munsi mike arateganya kurushingana n'uyu munyarwandakazi nkuko yabitangarije ikinyamakuru Manchester Evening cyo mu Bwongereza.


Yagize ati “Claudine arakuze kandi ni umugore w’umuhanga. Ndashaka gushyingiranwa na we. Nabonye umugore unkwiriye ndetse ndanemeza ko tuzabana iteka ryose.”

Yakomeje avuga ko uyu mukobwa yamubwiye amateka ye mu rukundo ndetse ko buri umwe azi undi ku buryo buhagije.

Aba bombi bahuye muri Werurwe 2022 bahurira i Kigali muri Casa Keza, akaba ari Restaurent y’abanya-Espagne, nyuma bakomeje kugenda bahura kugeza bisanze bakundanye.



Bagize umwanya kandi wo gutemberana mu Kiyaga cya Kivu, akaba yari inshuro ye ya 3 yari asuye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Claudine we yavuze ko yatunguwe cyane na Simon ubwo yamusabaga kumubera umugore, yahise abyemera kuko ari umugabo byoroshye kubana na we.​

Dushimimana Elias My Names Dushimimana Elias, I'm Journalist, NEWS Repoter and Radio Presenter. He writes investigative stories on Violances, politics, science, Entertainment, Documentary, Sport, international diplomacy.and Culture. More you Contact me on Email: dshmmnelias@gmail.com or call:+250-784-283-635/ +250-725-385-366