Amafoto yerekana ikimero n’ubwiza bw’umunyarwandakazi uri kubana na Eddy Kenzo

Umuhanzi wo muri Uganda Eddy Kenzo yabonye umukunzi mushya, umunyarwandakazi w’ikizungerezi, nyuma y’uko umuhanzikazi Rema Namakula babyaranye amutaye akishakira undi mugabo.

Apr 5, 2021 - 16:21
 0
Amafoto yerekana ikimero n’ubwiza bw’umunyarwandakazi uri kubana  na Eddy Kenzo

Byamaze kumenyekana ko uyu muhanzi ari mu munyenga w’urukundo n’uyu mukobwa w’umunyarwandakazi wiwa Geraldine Niyitegeka ukoresha Teta ku mbugankoranyambaga.

Mu minsi yashize nibwo ibinyamakuru bitandukanye birimo ikitwa Celebrity Patrol byanditse ko Eddy Kenzo ari mu munyenga w’urukundo n’umunyarwandakazi ukiri muto w’ikizungerezi .

Uyu mukobwa w’umunyarwandakazi asanzwe ari umwe mu bagaragara mu mashusho z’abahanzi batandukanye mu Rwanda ndetse agaragara mu ndirimbo ya Meddy, Uncle Austin na Buravan yitwa Closer.

Ubusanzwe yitwa Niyitegeka Gerardine ariko akunze gukoresha akazina ka Teta ndetse ni nako akoresha cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Ibinyamakuru byafashe iya mbere ku kwandika kuri iyi nkuru birimo nka Galaxy FM n’ibindi byibanda ku myidagaduro muri Uganda.

Umwe mu nshuti za hafi za Eddy Kenzo yabwiye Galaxy FM ko uyu mukobwa uri gukundana n’uyu muhanzi ari umunyarwandakazi gusa amazina ye ntabwo yigeze ayatangaza.

Ati “Kenzo aracyari guhisha umukunzi we rubanda n’itangazamakuru, ariko arateganya kumwerekana mu minsi iri imbere. Abana n’uyu mukobwa mu rugo rwe ruri Buziga.”

Yanavuze ko aba bombi bakunze guhurira ahitwa Fairway Hotel mu Mujyi wa Kampala bagahuza urugwiro. Ngo bombi bamaze amezi atanu bakundana uruzira imbereka.

Kugeza ubu yaba Eddy Kenzo cyangwa uyu mukobwa wo mu Rwanda bavuze ko bakundana nta n’umwe uragira icyo avuga ku by’urukundo rwabo ndetse niyo bagize icyo bashyira ku mbuga nkoranyambaga bakoresha hakagira ukomoza kuri iki kintu ntacyo bakivugaho.

Irebere ikimero n’ubwiza bwa Teta uri mumunyenga w’urukundo n’icyamamre Eddy Kenzo.

Peacemaker MBARUBUKEYE-Etienne-Peacemaker is a professional Journalist who holds bachelor degree in Journalism and Communication from University of Rwanda. CEO of Media and Development Consultancy Ltd, this company is specialized in media consulting, training, promoting social media as well as doing research. He was the digital lead at Jobcenter.rw a company of Afrimedia ltd. He worked as a senior journalist at Isango Star (Radio and television), co-chief editor, and documentarist (Isango Sobanukirwa), Program director (Sunday Night show) as well as social media manager. He worked at B&B Fm-Umwezi as journalist and documentarist. He was a content creator at Fine fm and City radio. He worked at Inyarwanda.com/TV. He worked at Empathy Manor Organics (Nigerian company based in Kigali) as an interviewer. He is the Social media content creator. He was director of Sunday Choice Live (The leading entertainment TV weekly show in Rwanda aired at Isibo Tv). He is a House and Roadshow DJ. Since May 2023 he works at Inyarwanda.com /Tv email:filousteven@gmail.com, Tel: 0786126175