Aho bukera PUTIN azigira ku rugamba muri Ukraine

Nyuma y'uko Abajenerari b'intarumikwa mu gisirikare cy'u Burusiya bakomeje kwamburwa kuyobora intambara muri Ukraine,haribazwa niba na PUTIN azigira ku rugamba

Jan 14, 2023 - 21:37
Jan 16, 2023 - 08:21
 0
Aho bukera PUTIN azigira ku rugamba muri Ukraine

Mu gihe intambara ihuje u Burusiya na Ukraine ikomeje kuba agatereranzamba, nina ko abayobozi b'ingabo ku mirongo y'urugamba muri Ukraine bakomeje gusimbuzwa umunsi ku wundi ku ruhande rw'u Burusiya.

Ubwo intambara yatangiraga ku itariki ya 24 Gashyantare 2022, Jenerari Aleksandr Vladimirovich Dvornikov niwe wayoboraga ingabo z'u Burusiya muri Ukraine kugeza muri Nzeri.

          Jenerari Aleksandr Vladimirovich Dvornikov

Nyuma y'uko ingabo z'u Burusiya zitangiye kwamburwa ibice bigari zari zarigaruriye, Jenerari Aleksandr Vladimirovich Dvornikov yaratonganyijwe cyane ari ko igitonyanga cya nyuma cyabaye iraswa ry'ikiraro cyo muri Crimea, byatumye ahita akurwa ku buyobozi bw'ingabo.

Akimara gukurwa ku buyobozi bw'ingabo z'u Burusiya muri Ukraine yahise asimbuzwa Jenerari Sergey Vladimirovich Surovikin.

       Jenerari Sergey Vladimirovich Surovikin

Surovikin akaba yararanzwe no kurekurira ibisasu karahabutaka ku bikorwa remezo bitanga ingufu z'amashanyarazi n'amazi muri Ukraine.

Nk'uko byagendekeye uwo yari yasimbuye nawe nyuma yo gukura ingabo z'u Burusiya muri Kherson bigafatwa nko gutsindwa kw'Abarusiya, muri iki Cyumweru nyuma y'uko umugi wa Soledar ufashwe n'ingabo za Wagner bwakeye nawe yasimbujwe.

Ingabo zo mu mutwe wa Wagner group nubwo zirwana ku ruhande rw'u Burusiya ariko zafashe umugi mu gihe ingabo z'u Burusiya zidaheruka gufata umugi n'umwe.

Surovikin yasimbujwe Jenerari Valery Gerasimov, uyu akaba yari umugaba w'ingabo z'u Burusiya. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama nibwo yahawe kuyobora ingabo muri Ukraine.

                       Jenerari Valery Gerasimov

Nubwo Perezida Vuldmir Putin yatangije intambara muri Ukraine ayita ko ari ibikorwa bidasanzwe bya gisirikare,ari ko ikigaragara ni uko bitagenze neza nkuko yabyifuzaga bituma ari no gusimbuza abayobozi b'ingabo ku mirongo y'urugamba muri Ukraine.

Buri gihe ikibazwa iyo havuyeho umuyobozi w'ingabo ku rugamba, hibazwa uwo PUTIN yaba agiye guha inshingano. Bamwe bakibaza niba nawe umunsi umwe azakuramo ikoti agashyiramo imbunda akajya ku rugamba.

Nubwo Abajenerari bari gusimbuzwa ku rugamba cyane muri Ukraine yewe n'abandi bakaba bararasiwe ku rugamba gusa nanone kuvuga ko PUTIN yahita ajya ku rugamba byasaba kwitonda kuko u Burusiya bufite Abajenerari benshi bajya kuyobora u rugamba. Nubwo na Putin ashobora kujyayo agahita ashushubikanya ingabo za Ukraine.

IVOMO: Ikinyamakuru BBC

                Ikinyamakuru CNN