Abokobwa n' abagore bakubiswe iz' akabwana bazira imyambarire

Abagore n'abakobwa bihaye kwambara impenure n'amapantalo, bafatiwe umwanzuro wo gukubitwa kugeza banoze.

Jan 29, 2023 - 19:45
Jan 29, 2023 - 19:49
 0
Abokobwa n' abagore bakubiswe iz' akabwana bazira imyambarire


Kuri uyu wa 29 Mutarama 2023, nibwo inkuru yuko agatsiko kitwara gisirikare mu gace ka Salambila ho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo, kashatse bukware abakobwa n'abagore bambara amajipo magufi n' amapantalo, kabakusanyiriza hamwe. Nyuma ako gatsiko kafashe umwanzuro wo kubakubita kugeza banoze. Ubuyobozi bwarahiriye guhana byimazeyo abo bagizi ba nabi.


Abo bagore ndetse n'abakobwa bamaze gukubitwa bazira imyambarire, ubuyobozi bwa RDC bwaje kumenya ayo makuru. Ku ikubitiro Minisitiri w' Intebe w' icyo gihugu, Bwana Jean Michel Sama Lukonde yavuze ko Leta igomba guhana abo bakoze icyo gikorwa kigayitse.


Bwana Lukonde yongeyeho ko abo babikoze ari abakorera mu mutwe witwara gisirikare ukorera mu itsinda ryitwa Malaika.


Iyo Leta yatangaje ko bagomba kohereza itsinda ry' abazajya gukora iperereza kuri icyo kibazo muri ako gace ka Salambila mu ntara ya Maniema, ni mu Burasirazuba bwa RDC.

Niyonkuru Augustin He is a journalist. For more information, please contact him; +250781548774.