Abashinzwe umutekano b'u Rwanda bafashije abasaga 400 bo muri Cabo Delgado gusubira mu byabo

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’umujyi wa Mocímboa da Praia muri Mozambique, Ingabo na Polisi y'u Rwanda bafashije abaturage 437 bo muri uwo mujyi wo mu ntara ya Cabo Delgado, gusubira mu byabo.

Aug 14, 2022 - 14:44
Aug 14, 2022 - 14:44
 0
Abashinzwe umutekano b'u Rwanda bafashije abasaga 400 bo muri Cabo Delgado gusubira mu byabo

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko ku wa 13 Kanama 2022, ubuyobozi bwa Mocímboa da Praia n’Inzego z’umutekano z’u Rwanda bakiriye icyiciro kigizwe n’abantu 437 bari baravanywe mu byabo, baturutse mu nkambi ya Chitunda mu Karere ka Palma.

Ni abantu bahunze mu 2019, nyuma y’ibitero by’umutwe w’iterabwoba uzwi nka Al-Shabab cyangwa Al-Sunna wa Jama’a (ASWJ).

Uretse abari barahungiye mu nkambi ya Chitunda, hari n’abagiye mu bindi bice bya kure muri Cabo Delgado.

Anica Mvita, umubyeyi w’abana batanu, yagize ati "Abana banjye nanjye ubwanjye, twari tubayeho mu buzima bugoye, tudafite ibikenerwa by’ibanze mu nkambi, ariko ubu twizeye ko ubuzima bugiye guhinduka."

Umuyobozi wa gisivili muri Mocímboa da Praia, Sumaila Mussa, yashimangiye ko ubuyobozi bwa Mozambique buzakomeza gukora ibishoboka byose mu gutanga ibyangombwa nkenerwa ku batahutse, kugira ngo batangire ubuzima bushya.

Kuva muri Kamena uyu mwaka, abantu barenga 2,630 bamaze gusubira mu byabo mu mujyi wa Mocímboa da Praia no mu nkengero zawo. Ni mu gihe abagera ku 3,000 batashye muri Awasse.

Ingabo z’u Rwanda n’abapolisi boherejwe muri Mozambique muri Nyakanga 2021, bagiye gufasha inzego z’umutekano z’icyo gihugu kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, yari yugarijwe n’ibyihebe.

Kugeza ubu uduce twinshi tumaze kugarukamo amahoro ndetse abaturage bagenda batahuka, nubwo hari hamwe hakiri ibibazo by’umutekano bitewe n’imiterere yabo.

Ni umurimo kandi u Rwanda rurimo gufatanyamo n’Ingabo z’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo, SADC.