Abantu 127 bakoze impanuka ikomeye muri Senegal

Nibura abantu 40 bapfuye abandi 87 barakomereka cyane nyuma yuko bisi ebyiri zagonganye hafi y'umugi wa Kaffrine muri Senegali rwagati.

Jan 9, 2023 - 13:33
Jan 9, 2023 - 13:53
 0
Abantu 127 bakoze impanuka ikomeye muri Senegal

Kuri iki cyumweru tariki ya 8 Mutarama 2023,ahagana i saa tatu z'ijoro nibwo impanuka ikomeye yabereye muri senegari (Senegal) mu mugi wa Kaffrine nyuko bisi ebyeri zigonganye kuburyo bukomeye.

Perezida wa Senegari bwana Macky Sall yavuze ko abantu 40 baguye mu mpanuka abandi 87 bagakomereka. yahise anatangaza iminsi itatu y'icyunamo mu gihugu hose, kugira ngo bunamire abaguye muri iyo mpanuka.

Bisi imwe muri izi ikaba yari ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 60. Iyi bisi ikaba yerekezaga i Rosso hafi y’umupaka na Mauritania, abashinzwe kuzimya umuriro bavuga ko umubare w’abantu bari muri iyi bisi utazwi neza.

Umuyobozi w’ibikorwa mu kigo cy’igihugu ushinzwe kuzimya umuriro, Colonel Cheikh Fall, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati: "Byari impanuka ikomeye."Yongeyeho ko abantu 87 bakomeretse.Yavuze ko abakomeretse bajyanywe mu bitaro no ku kigo nderabuzima cya Kaffrine.

 Impanuka yahitanye benshi muri Senegal 

Umushinjacyaha, Cheikh Dieng, yavuze ko iperereza ryakozwe mbere ryerekanye ko iyi mpanuka yabaye igihe “bisi ishinzwe gutwara abagenzi ipine ryaturikaga hanyuma imodoka ihita iva mu kayira kayo mbere yo kugongana n'indi bisi yarije ngo bibisikane."

Kuri Twitter, Perezida Sall yagize ati: "Nababajwe cyane n'impanuka ikomeye yo mu muhanda." Yongeyeho ati: "Mbabajwe cyane n'imiryango y'abahohotewe kandi mbifuriza gukira vuba abakomeretse."

Mu Kwakira 2020, byibuze abantu 16 barapfuye abandi 15 barakomereka ubwo bisi yagonganaga n'ikamyo ikonjesha mu burengerazuba bwa Senegali. Ibitangazamakuru byaho byavuze ko icyo gihe ikamyo yatwaraga amafi i Dakar.