Abahanzi batangiye gusinya muri Judy Entertainment
Nyuma y'igihe gito Judy Entertainment inzu itunganya umuziki ifunguye, NDORI Tresol yabimburiye abandi gusinya amaserano
Mu minsi mike ishize nibwo NIYONIZERA Judithe yatangaje ubutumwa buvuga ko inzu ye itunganya umuziki "Judy Entertainment" yabonye umuhanzi wa mbere warangije gushyira umukona kumusezerano.
Mu butumwe bwe yatangaje, yavuze ko abandi bahanzi nabo bagiye gusinya mu minsi mike igiye kuza.
NDORI Tresol akaba ariwe wabimburiye abandi mu gusinya amaserano. Uyu akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka "Ndashima", ikaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.
Umuhanzi NDORI Tresol
Madamu NIYONIZERA Judithe washinze Judy Entertainment akaba n'Umuyobozi wayo, yavuze ko inzuye ye ingamije kuzamura abantu bose bafite impano mu muziki,haba umuziki wo guhimbaza Imana cyangwa izindi ndirimbo.
Judithe mu magambo ye yagize ati " itandukaniro nizindi nzu zitunganya umuziki ni uko tuzaza dukora indirimbo z'i Rwanda."
NIYONIZERA Judithe washinze Judy Entertainment
Yakomeje agira ati" tuzajya dufasha abahanzi gukora indirimbo zifite ireme kandi zigisha Abanyarwanda umuco."
Judithe akaba yarikikomye abahanzi basigaye basohora indirimbo zitarimo ubutumwa. Yagize ati" Abahanzi bose muri iyi minsi bari kuririmba batitaye kubutumwa,twe tugiye gukora indirimbo zijyaye n'igihe ariko tunita kubutumwa bufasha abakunzi bacu."