Abahanzi batangiye gusinya muri Judy Entertainment

Nyuma y'igihe gito Judy Entertainment inzu itunganya umuziki ifunguye, NDORI Tresol yabimburiye abandi gusinya amaserano

Feb 1, 2023 - 17:33
Feb 3, 2023 - 16:33
 0
Abahanzi batangiye gusinya muri Judy Entertainment

Mu minsi mike ishize nibwo  NIYONIZERA  Judithe yatangaje ubutumwa buvuga ko inzu ye itunganya umuziki "Judy Entertainment" yabonye umuhanzi wa mbere warangije gushyira umukona kumusezerano.

Mu butumwe bwe yatangaje, yavuze ko abandi bahanzi nabo bagiye gusinya mu minsi mike igiye kuza.

NDORI Tresol akaba ariwe wabimburiye abandi mu gusinya amaserano. Uyu akaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka "Ndashima", ikaba ari indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

Umuhanzi NDORI Tresol 

Madamu NIYONIZERA Judithe washinze Judy Entertainment akaba n'Umuyobozi wayo, yavuze ko inzuye ye ingamije kuzamura abantu bose bafite impano mu muziki,haba umuziki wo guhimbaza Imana cyangwa izindi ndirimbo.

Judithe mu magambo ye yagize ati " itandukaniro nizindi nzu zitunganya umuziki ni uko tuzaza dukora indirimbo z'i Rwanda."

NIYONIZERA Judithe washinze Judy Entertainment 

Yakomeje agira ati" tuzajya dufasha abahanzi gukora indirimbo zifite ireme kandi zigisha  Abanyarwanda  umuco."

Judithe akaba yarikikomye abahanzi basigaye basohora indirimbo zitarimo ubutumwa. Yagize ati" Abahanzi bose muri iyi minsi bari kuririmba  batitaye kubutumwa,twe tugiye gukora indirimbo zijyaye n'igihe ariko tunita kubutumwa bufasha abakunzi bacu."